Location via proxy:   [ UP ]  
[Report a bug]   [Manage cookies]                
Jump to content

Inkeri za Bravura

Kubijyanye na Wikipedia
inkeri
Inkeri za Bravura.
Abahinzi b'Inkeri mumurima winkeri

Ubuhinzi bw’inkeri mu Rwanda, busa n’aho ari bushya kuko si igihingwa wabona muri buri gace, kuko muri iyi myaka ya vuba, ubuhinzi bw’inkeri bugenda bwiyongera, muri 2021, nibwo haje ingemwe 70,000 z’inkeri mu Rwanda, izo nkeri zikaba ari izo mu bwoko bwitwa Bravura ziturutse mu Buholandi. ubwo buhinzi bw’inkeri butangaje ni uko izo nkeri zitanga zitanga umusaruro nyuma y’iminsi 90 (amezi atatu), kandi zikaba zishobora kumara umwaka zisoromwa inshuro ebyiri buri cyumweru.[1][2]

umurima w'inkeri.

Inkeri za Bravura Dutangira kuzihinga twari dufite amakenga ko zishobora kwanga ubutaka bwacu, ariko si ko byagenze ahubwo izo nkeri zishimiye ubutaka bwacu, mbese bigaragara ko zizatanga umusaruro kurusha ibindi bihingwa dufite. Ubu tumaze gusarura inshuro eshatu, kandi ntizirera ijana ku ijana, ariko zizera ijana ku ijana, nko kuri ‘Ari’ 25 twaziteyeho, tumaze ibyumweru bibiri dutangiye gusarura ubu tugeze ku mpuzandengo y’ ibiro 60 ku cyumweru. Ku isoko ikilo kiragura 1500 Frw ku barangura, naho ujyana dukeya agura ku 2000Frw. Kandi dufite isoko ryizewe.[1][2]

inkeri zumutuku
  • Inkeri za Bravura Kuva mu murima, izo nkeri zimara imyaka ibiri zisarurwa, ariko buri mezi atandatu ziruhuka nk’ukwezi,bakongera bagatangira gusoroma. Gusa ikibazo ni ubwikorezi bwazo, umuntu azivana ahantu hamwe azijyana ahandi, kuko hari ubwo zangirika hagapfamo nyinshi.[1][3]
  • Ikibazo rusange kandi nyamukuru ni ukubona imiti iberanye n’uburwayi bw’inkeri kuko bukururwa cyane n’ubuhehere ndetse n’ikigero cy’ubushyuhe bw’ikirere cy’u Rwanda indwara y’Akaribata (Anthracnose) iraturemerera cyane kuko izahaza inkeri cyane cyane mu gihe cy’imvura. Icyumweru kimwe imvura imaze igwa cyane.[1]
  • icyo ni ikibazo gikomeye, imiti twateye kuko ari yo dufite ino aha ntiyadufashije, imiti umuhinzi dukorana wo mu Buholandi atubwira twakwifashisha ntayiboneka ino aha”.[1]
  • Inyamaswa zituruka muri Gishwati, zibonera inkeri, n’ubwo hari indi mirima y’inkeri, ariko izo nyamaswa zitwa Ingunzu, zibasira cyane izo nkeri zaturutse mu Buholandi, ngo birashoboka ko inyamaswa na zo zigira ubushobozi bwo kumenya ibiryoshye kurusha ibindi.[1][4]
  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 1.5 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/Umusaruro-w-inkeri-za-Bravura-zaturutse-mu-Buholandi-watangiye-kugera-ku-isoko
  2. 2.0 2.1 "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-27. Retrieved 2023-02-27.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-27. Retrieved 2023-02-27.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/inkeri-zafasha-mu-kwirinda-umuvuduko-ukabije-w-amaraso