Rwempasha_FGD
Rwempasha_FGD
Rwempasha_FGD
Intara
Akarere
Ibiranga uyuboye ikiganiro
Itariki y’ikiganiro
Nomero y’ikiganiro cy’itsinda
Umubare w’abitabiriye ikiganiro cy’itsinda
Ibiranga abitabiriye ikiganiro cy’itsinda
Isaha yo gutangira ikiganiro
Isaha yo gusoza ikiganiro
Discussions
Care-Seeking
Q1 :What factors do you think motivate pregnant women in this community to initiate antenatal care
(ANC) early and attend ANC services at the healthcare facility?
IP1: ni ukugirango bakurikirane ubuzima bw’umwana nawe nk’umubyeyi bakwiteho barebe uko ubuzima
bumeze.
IP4: ngewe mbona impamvu ari uko muri kano gace ababyeyi batwite dukunze kugira uburwayi bwinshi
bakaba badusaba kuza kwipimisha kugirango batuvure ubwo burwayi.
IP8: hari igihe umuntu atwara inda ikaba yaggera aho ivamo atanazi niba irimo, ark iyo aje kwipimisha
baramupima bakamubwira niba inda irimo, bakamukurikirana yagira n’ikibazo kikagaragara bagahita
bamufasha.
IP10: ngewe ikintu kintera kujya kwipimisha ni ukugirango meneye uko ubuzima bwabnge buhagaze
ndetse n’ubw’umwana uri mu nda buhagaze kugirango niba afite n’ikibazo bahite bagikemura.
IP9: Ngewe ikintu kinter ishyaka mbere na mbere ni ubushake bwo kugira ngo menye uko umwana
wange uri mu nda ameze, ark ikindi cy’ingenzi ni ukuntu abaganga tuba twaje dusanga hano nabo baba
batwakiriye bakaduha servisi nziza. Iyo uje bwa mbere barakwigisha bakagushishikariza kwipimisha
inshuro zose nkuko biteganywa.
IP5: ngewe akenshi iyo ntwaye inda ndaremba cyane, bikaba ngombwa ko njya kwa muganga kugirango
bamvure, ubwo rero nza kwipimisha kugirango babashe kubona niba hari uburwayi mfite babuvure, kuko
nkunze kuba ndibwa mu nda cyane.
Q1:Have you heard about the changes to ANC services/new ANC services?
a): If yes, how did you get to know about the new ANC services? How many weeks /
months pregnant were you when you first heard about this new ANC package?
:
IP9: iyo mbona impinduka ihari ni uko abagore batwite basigaye bipimisha kenshi bikaba
byaranagabanyije gukuramo inda byajyaga bibaho kenshi. Ubu twipimisha inshuro umunani kandi mbere
twaripimishaga inshuro eshati cg enye.
IP2: impinduka zirahari cyane, mbere umuntu yazaga kwipimisha inda igeze nko mu mezi 6, ariko ubu
kubera ko umuntu agomba kuzuza byibura inshuro umunani, bamutegeka kuza kwipimisha byibura ku
mezi abiri, kandi iyo umuntu akigera hano bwa mbere bamucisha mu cyuma, bakareba uko umwana
ameze mu nda kandi mbere byasabaga kujya ku bitaro bikuru. Ubu ntago abantu bagipfa cyane kubera ko
baba bamukurikiranye cyane guhera ku mezi abiri gukomeza kugeza agiye kubyara, kandi niyo habonetse
nk’ikibazo, hano bamuha transfer akajya ku bitaro bikuru.
IP5: icyo nange nshaka kuvugaho ni uko mbere twazaga bakaba batakubwira uko umwana ameze mu
nda, ark ubu turaza bakagucisha mu cyuma hano ntibikiri ngombwa ko bakohereza guca mu cyuma ku
bitaro. Ubu iyo hari ikibazo barabikubwira, cyaba ari ntacyo nabwo bakabikubwira ugataha wumva utuje
umutima.
IP1: kuri ubu badukorera ibizamini byinshi ugereranyije na mbere kuko ubu badufata inkari, amaraso hafi
ya buri gihe. Noneho basanga ufite nk’amaraso make bakakubwira uko uri bwitware bakaguha n’imiti
ugenda ukanywa murugo, wagaruka bakongera bagapima bakakubwira niba byariyongereye cg
byaragabanutse.
Hari igihe ushobora kuza ugasanga waranduye [HIV], ubwo iyo bigenze gutyo nabwo bagukurikirana
by’umwihariko.
Q2: aspects did you like or dislike about the changes in the new ANC services?
IP3: icya mbere nakunze cyane ni ukuntu uza bakagucisha mu cyuma, waba utazi igihe wasamiye nabyo
bakabikubwira
IP4: ngewe icyo nakunze ni uko bashyizeho kuza kwipimisha buri kwezi [inshuro 8], kandi bakaba
barongeye ibizamini ubu bakaba bafata ibizamini byinshi. Mbere umuvuduko, amaraso n’inkari nabwo
babifataga ark kuri ubu buri muntu wese barabimufatira.
IP2: mbere bafataga ikizamini cy’inkari n’amaraso ku nhuro ya mbere yonyine uje kwipimisha bikaba
birarangiye, ark buri uko uje hari ibizamini biba bigomba gukorwa bakamenya uko ubuzima bwawe
buhagaze. N;indwara nka tricomonas nazo barazibona, bakaguha imiti yo kunywa, bakakuvura bigashira
bakanaguhugura ukuntu ugomba kwitwara kugirango uzabyare umwana umeze neza.
IP2: nge nahitamo kuza kwipimisha inshuro nyinshi, kubera ko iyo wipimishije inshuro nyinshi buri kwezi
uba uzi ukuntu ubuzima bwawe n’ubw’umwana buhagaze.
IP9: nange nahitamo kuza kwipimisha inshuro nyinshi, kubera ko ushobora kuba wipimsihije uyu munsi
ukaba nta kibazo ufite, ark hashira nk’icyumweru ukaba wagira ikibazo. Abadamu batwite bakunze kugira
ikibazo cy’ama infections cyane barabizi.
b)) At what stage would you have liked to have more contacts? Do you think the
tests you received were sufficient? If not- what more examinations, tests would
have been performed?
IP4: igihe inda imaze gukura iri nko mu mezi atandatu cg arindwi kuzamura, nkunze kuza kwipimisha
kenshi.
IP2: kubera ko inshuro zo kwipimisha zabaye nyinshi, hari ababyeyi usanga bari kwinubira gutanga ariya
mafaranga yo kwishyura kwa muganga buri munsi. Ntago ari menshi, ark hari abayabura bikarangira
baretse kuza. Kandi mbere iyo wazaga kwipimisha, wishyuraga rimwe ryonyine, ubundiukajya uza
bakakuvurira kuri ya yandi wishyuye mbere.
IP10: ikindi kijya kigorana ni urugendo, kubera ko tuba twavuye kure, hari ubwo umuntu abyuka akabura
itike imujyana kwa muganga bikarangira abyihoreye kandi no kugenda namaguru umuntu atwite ntago
biba byoroshye.
IP6: uretse ama ticket yo gutega, ibindi byose nta kibazo kuko biba bigamije kurengera ubuzima bwacu.
IP3: ikindi nanone ni ikibazo cy’abaganga bake ndetse n’abarwayi benshi, bituma hari igihe badusubiza
murugo ugataha batagukoreye kandi umuntu aba yatanze ama ticket menshi kugirango aze, hari ubwo
rero birangira abuze ayandi akabyihorera bikarangira gutyo.
IP8: nange ndashaka kuvuga kuri icyo kintu: hari ubwo umuntu aba afite nka 500 akavuga ati reka
nyajyane kwa muganga nipimishe ndebe uko bimeze, noneho yagera hano ugasanga barakubwiye ngo
subirayo, igihe baguhaye cyo kuzagaruka bigasanga nta ya mafaranga ufite.
IP2: hano kwa muganga kuhagera utwite, bakakwicaza ku murongo umwe nabandi bantu baje kwivuza
ibindi nabyo biragorana kuko hari ubwo usanga ugeze ku muganga uragupima nka sa munani kubera
kwrirwa uri kuri uwo murong omuremure gutyo.
IP4 : ikindi ni ukuntu dutinda hano dutegereje kwipimisha kubera ko umuganga ugomba kudupima baba
bamuhaye akazi kenshi cyane, ugasanga arakora hano, no muri pharmacy no muri maternity ugasanga
abadamu batwite ntago bari kubitaho neza nk’uko bisabwa.
Interpersonal Communication
Q1; What issues were discussed during your ANC contact today? Did you understand the
issues/information discussed? What information were you given about your pregnancy and caring
for your child?
IP10: muganga yatuganije ku bintu umugore utwite agomba kwitegura, ibikoresho byose agomba
kwitegura. Aronger atwigisha kuza kwipimisha inshuro byibura umunani, atubwira ko byibura umuntu
agomba kugera hano hakiri kare agitangira gukeka ko atwite.
Ikindi yatubwiye ni uko umuntu aba agomba kuza kwipimsiha akimara kubura kubura imihangao
cyangwe agikeka ko atwite, akaza hano bakamupima inkari ndetse n’amaraso barakareba niba atwite
koko.
IP4: muganga atuganiza ibijyanye n’ibyo kurya murugo, adushishikariza cyane ibijyanye no kurya indyo
iriho ikinyomoro, isombe kugirango bidufashe kongera amaraso.
IP2: batubwiye ko umugore utwite aba agomba kurya indagara, amafi n’imboga kugira ngo bimufashe
kugira ubuzima bwiza.
IP9: twaganiriye na muganaga ku bimenyetso bigaragaza umugore ugiye kubyara cg c ibikwereka ko inda
ishobora kuba igiye nko kuvamo, harimo nko kubabara mu nda yo hasi, kuzana amaraso.
IP5: umuganga yatubwiye ko mu gihe umugore akora imibonano mpuzabitsina n’umugabo we akabona
amaraso, agomba kwihutira kujya kwa muganga kugirango barebe ikibazo.
IP1: hari imiti y’ibinini batanga byongera amaraso ukajya ugifata buri munsi, batubwiye ko utagomba
kurenza umubare muganga yakubwiye.
Q2: Do you believe that the information provided to you was sufficient? If not – what additional
information would you have wanted?
IP8: yari ahagije ark hari ibindi bumva batwongerera byaba ari byiza twabyishimira cyane
IP1: yari ahagije kuko babasha no kwigisha abagabo kugirango bakomeze kwita ku mugore mu gihe
atwite.
Q3: How does this new ANC experience compare to the previous pregnancies (if
applicable)?
. Whether received any less care or more care or same number of appointments?
IP3: gahunda zarahindutse cyane kuko mbere wazaga kwipimisha kabiri cg gatatu ari kuri ubu inshuro
umunani zuzuye.
IP2: gutwita kuri ubu nibyo byiza kuko mbere hari n’ubwo wazaga kubyara utaripimishije ntihagire
nugukurikirana, ark kuri ubu biramutse binakubayeho nawe byagutera isoni kujya kwa muganga, rero
ubu batwitaho cyane.
IP8: nange mbona kuri ubu aribyo byiza kuko baba baragukurikiranye neza bihagije ku buryo niyo haba
ikibazo wumva ko umuganga nta kosa yakoze, nawe akagusobanurira impamvu ibiteye ukabyumva.
IP7: inda ya mbere nipimishije kabiri konyine, ark kuri ubu iyi nda igeze mu mezi arindwi kandi maze
kwipimisha inshuro zigera muri eshanu, nejobundi bansanzemo infections, bampa imiti ubu nta kibazo.
Ubu nizeye ko nintanga ibizamini ndasanga narakize.
SUPORTIVE CARE
Now I would like to talk to you about your views and experiences of care received during your ANC
contact
Q1;: In your opinion, how were you treated by the health workers during your most recent contact?
Please explain
a. How were you received by the health workers, and do you think that you received
the type of care that you imagined you would receive? Please explain.
.IP2: ikintu ngewe nabashinja ni uko bakwirengagiza, ugasnga umuganga ari kujya hirya no hino, cg se
ubundi tuziko akazi gatangira saa mbiri ark ugasanga bigeze sa tatu batari batangira ukabona bigiriye
muri gahunda zabo.
IP6: nange nza kwipimisha bwa mbere natashye ntinze cyane, nari nageze hano sa moya ariko natashye
hafi sa kumi za nimugoroba.
IP10: ikindi, urabizi ko Atari abantu bose babyara baba bafite abagabo, rero hari igihe umuntu asama,
yaza kwipimisha bakamusubizayo , bakamucunaguza ugasanga ageze mu mezi atani batari bamupima,
bikazarangira za nshuro umunani atazuzuje.
IP2: hari umuganga aba ari nko kugupima yagushyize ku gatanda, ukabona yitabye telephone, akaba
ahooo, mu kanya bakaba bamubwiye ko hari umubyeyi uri kubyara wowe ubwo akaba agusize aho ku
gatanda arigendeye ukahamara nk’isaha yose utegereje.
b. What do you think is the role of health providers when you visit the health facility?
Could you describe for me what it means to be supported during antenatal care?
IP3: ni uko agupima ugataha umenye uko umwana ameze mu nda nawe ukamenya uko uhagaze
IP9: uretse kugupima wowe n’umwana, aba agomba no kukugira inama z’uko ugomba kwitwara mu
buzima busanzwe kugira umwana akomeze amere neza.
IP5: akamaro k’umuganga ni uko uza akugafasha akagupima kandi akakugira n’inama z’uko ugomba
C: What was your level of confidence in your ability to participate/engage in the care you received
today?
IP4: ngewe ibibazo byose nabashije kubibaza nubwo ntacyo bajya bamarira. Buri gihe
mbabwira ko mbabara mu nda ark nta kintu na kimwe bamfasha, barambwira ngo ni ibisanzwe.
Q2:Would you advise a pregnant family member, friend, or neighbor to use the antenatal care
services you received at the health facility? If yes, what are the reasons behind your
recommendation?
IP1: namushishikariza kuza gukurikirana ubuzima bwe n’ubw’umwana we uko buhagaze kuko
yigumiye murugo ntago yazabona umupima uburwayi ngo amuhe n’imiti. Kandi hano iyo
babona utazabyara neza bakohereza ku bitaro hakiri kare akaba ariyo uzajya kubyarira.
IP5: nabagira inama yo kuza kwipimisha kandi bakaza hakiri kare bakubahiriza inshuro zose
bahawe kugirango ubuzima bumere neza.
a.Health systems
Q1: In your opinion, what changes do you think could be made to the facility conditions to create a
more supportive environment or facilitate easier access to healthcare services for pregnant
women? Please explain.
IP10: icyo mwadufasha ni uko mwakongera abaganga. Dore nkubu abanda babyeyi baje nyuma
yacu babirukanye kubera ko hakoze umuganga umwe gusa, ark iyo baza kub ari nka babiri,
twese bari kudukorera.
IP1: ikindi kintu mwahindura ni hariya kuri mutuelle. Ugerayo ugasanga ababyeyi bivanze
n’abaje kwivuza bisanzwe, ukabona ntago ari byiza kandi bikanadutwara umwanya munini.
IP8: nange mba mbona hariya kuri mutuelle bakongerayo nk’iyindi machine n’umukozi kuko
turahatinda rwose.
IP9: ngewe icyo numva cyakorwa ni uko baduha abanda baganga ku buryo haba hari umuganga
uri kwita ku bagore batwite, hakaba hari n’undi uri kubyaza nta kubivanga.